Umutambyi yende uwo mwana w’intama w’igitambo cyo gukuraho urubanza, na ya logi y’amavuta ya elayo, abizungurize imbere y’Uwiteka, bibe ituro rijungujwe.
Abalewi 14:24
Imirongo ikikije uyu
14:23 Ku munsi wa munani abishyīre umutambyi ku muryango w’ihema ry’ibonaniro imbere y’Uwiteka, ngo bimuhumanuze.
14:24 Umutambyi yende uwo mwana w’intama w’igitambo cyo gukuraho urubanza, na ya logi y’amavuta ya elayo, abizungurize imbere y’Uwiteka, bibe ituro rijungujwe.
14:25 Abīkīre uwo mwana w’intama w’igitambo cyo gukuraho urubanza, yende ku maraso yacyo, ayakoze hejuru ku gutwi kw’iburyo k’uhumanurwa, no ku gikumwe cye cy’iburyo, no ku ino rye ry’iburyo rinini.