“Umukobwa cyangwa umugore namara iminsi myinshi aba mu muhango w’abakobwa mu gihe kitari cyo, cyangwa nakirenza, iminsi yose azamara akivubwamo n’igihumanya amere nk’uko ajya amera mu minsi yo kuzira kwe, abe ahumanye.
Abalewi 15:25
Imirongo ikikije uyu
15:24 Kandi nihagira umugabo uryamana na we igihumanya cye kikamujyaho amare iminsi irindwi ahumanye, uburiri bwose uwo mugabo aryamyeho bube buhumanye.
15:25 “Umukobwa cyangwa umugore namara iminsi myinshi aba mu muhango w’abakobwa mu gihe kitari cyo, cyangwa nakirenza, iminsi yose azamara akivubwamo n’igihumanya amere nk’uko ajya amera mu minsi yo kuzira kwe, abe ahumanye.
15:26 Uburiri bwose aryamyeho mu minsi yose avubwamo n’igihumanya, bumubere nk’uburiri aryamyeho mu minsi yo kuzira kwe, n’ikintu cyose yicayeho kibe gihumanye nk’igihumanywa n’uko kuzira kwe.