Abalewi 16:17

Ntihakagire umuntu uba mu ihema ry’ibonaniro Aroni agiye kwinjira Ahera kuhahongererera ibyaha, kugeza aho asohokeye amaze kwihongererana n’inzu ye n’iteraniro ry’Abisirayeli ryose.

Imirongo ikikije uyu

16:16 Nuko ahongerere Ahera ku bwo guhumana kw’Abisirayeli kwinshi, no ku bw’ibicumuro byabo ku bw’ibyaha bakoze byose. Abe ari ko agenza n’ihema ry’ibonaniro, ribana na bo hagati yo guhumana kwabo kwinshi.

16:17 Ntihakagire umuntu uba mu ihema ry’ibonaniro Aroni agiye kwinjira Ahera kuhahongererera ibyaha, kugeza aho asohokeye amaze kwihongererana n’inzu ye n’iteraniro ry’Abisirayeli ryose.

16:18 Kandi asohoke ajye ku gicaniro cy’imbere y’Uwiteka agihongerere, yende ku maraso ya cya kimasa no ku ya ya hene, ayashyire ku mahembe y’igicaniro impande zose.

Ubuhinduzi n’inkomoko