Kandi akiminjagirisheho urutoki ayo maraso karindwi, agihumanure, acyeze gikurweho guhumana kw’Abisirayeli kwinshi.
Abalewi 16:19
Imirongo ikikije uyu
16:18 Kandi asohoke ajye ku gicaniro cy’imbere y’Uwiteka agihongerere, yende ku maraso ya cya kimasa no ku ya ya hene, ayashyire ku mahembe y’igicaniro impande zose.
16:19 Kandi akiminjagirisheho urutoki ayo maraso karindwi, agihumanure, acyeze gikurweho guhumana kw’Abisirayeli kwinshi.
16:20 “Amaze guhongerera Ahera n’ihema ry’ibonaniro n’igicaniro, amurike ya hene nzima.