“Ntukangire mwene wanyu mu mutima wawe, ntukabure guhana mugenzi wawe kugira ngo utizanira icyaha ku bwe.
Abalewi 19:17
Imirongo ikikije uyu
19:16 Ntukazererezwe mu bwoko bwawe no guterenganya, ntukitangire ho umugabo kwicisha mugenzi wawe. Ndi Uwiteka.
19:17 “Ntukangire mwene wanyu mu mutima wawe, ntukabure guhana mugenzi wawe kugira ngo utizanira icyaha ku bwe.
19:18 Ntugahōre, ntukagirire inzika abo mu bwoko bwawe, ahubwo ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda. Ndi Uwiteka. Gal 5.14; Yak 2.8