“Kandi nimugera muri cya gihugu mukamara gutera ibiti by’amoko yose byera imbuto ziribwa, muzabanze guhwanya imbuto zabyo no kudakebwa k’umuntu, bizamare imyaka itatu bibamereye nk’ibitakebwe. Muri iyo imyaka imbuto zabyo ntizizaribwe.
Abalewi 19:23
Imirongo ikikije uyu
19:22 Umutambyi amuhongerere imbere y’Uwiteka, iyo sekurume y’intama y’igitambo gikuraho urubanza ho impongano y’icyaha yakoze, na we azababarirwa icyo cyaha yakoze.
19:23 “Kandi nimugera muri cya gihugu mukamara gutera ibiti by’amoko yose byera imbuto ziribwa, muzabanze guhwanya imbuto zabyo no kudakebwa k’umuntu, bizamare imyaka itatu bibamereye nk’ibitakebwe. Muri iyo imyaka imbuto zabyo ntizizaribwe.
19:24 Ariko mu mwaka wa kane, imbuto zabyo zose zizabe izejerejwe gushimisha Uwiteka.