Abalewi 23:14

Ntimukagire umutsima murya cyangwa impeke zikaranze cyangwa amahundo mabisi, uwo munsi utarasohora ngo muganurire Imana yanyu. Iryo rizababere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose no mu buturo bwanyu bwose.

Imirongo ikikije uyu

23:13 Kandi ituro ry’ifu rituranwa na cyo, rijye riba ibice bya cumi bibiri bya efa y’ifu y’ingezi ivanzwe n’amavuta ya elayo, ribe ituro riturwa Uwiteka rigakongorerwa n’umuriro kuba impumuro nziza, ituro ry’ibyokunywa rituranwa na cyo rijye riba igice cya kane cya hini ya vino.

23:14 Ntimukagire umutsima murya cyangwa impeke zikaranze cyangwa amahundo mabisi, uwo munsi utarasohora ngo muganurire Imana yanyu. Iryo rizababere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose no mu buturo bwanyu bwose.

23:15 “Kandi mujye mubara iminsi muhereye kuri uwo munsi wa mbere w’isabato, ku munsi mwazaniyeho umuganda w’ituro ryo kuzunguzwa, mubare iminsi y’amasabato arindwi itagabanije.

Ubuhinduzi n’inkomoko