Ibyo ntibibakureho kuziririza amasabato y’Uwiteka no gutura amaturo yanyu, ayo muhiguza imihigo yose, n’ayo muturishwa Uwiteka yose n’imitima ikunze.
Abalewi 23:38
Imirongo ikikije uyu
23:37 “Iyo ni yo minsi mikuru y’Uwiteka mukwiriye kuranga ko ari iyo guterana kwera, ngo mujye muyitambiraho Uwiteka ibitambo bikongorwa n’umuriro, igitambo cyoswa n’ituro ry’ifu, n’igitambo kindi n’amaturo y’ibyokunywa, n’ituro ryose n’igitambo cyose ku munsi wacyo.
23:38 Ibyo ntibibakureho kuziririza amasabato y’Uwiteka no gutura amaturo yanyu, ayo muhiguza imihigo yose, n’ayo muturishwa Uwiteka yose n’imitima ikunze.
23:39 “Ariko muhereye kuri uwo munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi kwa karindwi, mumaze gusarura imyaka yo mu gihugu cyanyu, mujye muziririza iminsi mikuru irindwi y’Uwiteka, uyitangira ube uwo kuruhuka, n’uwa munani ube uwo kuruhuka.