Bazagwana hejuru nk’abahunga inkota ari nta wubirukanye, ntimuzashobora guhagarara ababisha banyu imbere.
Abalewi 26:37
Imirongo ikikije uyu
26:36 “Abarokotse muri mwe nzabaterereza gukukira imitima mu bihugu by’ababisha babo, bazakangwa n’ikibabi kijyanwa n’umuyaga, bahunge nk’uko umuntu ahunga inkota, bazagwa ari nta wubirukanye.
26:37 Bazagwana hejuru nk’abahunga inkota ari nta wubirukanye, ntimuzashobora guhagarara ababisha banyu imbere.
26:38 Muzarimbukira mu mahanga, igihugu cy’ababisha banyu kizabamara.