Abalewi 5:17

“Kandi nihagira umuntu ukora icyaha, agakora kimwe mu byo Uwiteka yabuzanije, naho yaba agikoze atacyitumye aba agiweho n’urubanza, kandi azabaho gukiranirwa kwe.

Imirongo ikikije uyu

5:16 Kandi arihe igiciro cy’iby’Ahera yimanye, yongereho igice cyacyo cya gatanu, abihe umutambyi, umutambyi amuhongerere impongano ho iyo sekurume y’intama y’igitambo cyo gukuraho urubanza, maze uwo muntu azababarirwa.

5:17 “Kandi nihagira umuntu ukora icyaha, agakora kimwe mu byo Uwiteka yabuzanije, naho yaba agikoze atacyitumye aba agiweho n’urubanza, kandi azabaho gukiranirwa kwe.

5:18 Azanire umutambyi isekurume y’intama idafite inenge, ikuwe mu mukumbi y’igiciro uzacira, ibe igitambo cyo gukuraho urubanza, umutambyi amuhongerere impongano y’igicumuro yacumuye atacyitumye, atabizi, maze uwo muntu azakibabarirwa.

Ubuhinduzi n’inkomoko