Abalewi 9:23

Mose na Aroni binjira mu ihema ry’ibonaniro, barisohokamo bahesha abantu umugisha, maze ubwiza bw’Uwiteka bubonekera ubwo bwoko bwose.

Imirongo ikikije uyu

9:22 Aroni amanika amaboko yerekeje ku bantu, abahesha umugisha. Arururuka ava aho atambiye cya gitambo cyatambiwe ibyaha, na cya gitambo cyoshejwe n’ibyo bitambo by’uko bari amahoro.

9:23 Mose na Aroni binjira mu ihema ry’ibonaniro, barisohokamo bahesha abantu umugisha, maze ubwiza bw’Uwiteka bubonekera ubwo bwoko bwose.

9:24 Umuriro uva imbere y’Uwiteka, ukongorera ku gicaniro cya gitambo cyoshejwe kitagabanije na rwa rugimbu. Ubwo bwoko bwose bubibonye burayogora, bwikubita hasi bwubamye.

Ubuhinduzi n’inkomoko