Erega ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni: kuko ari imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukizwa, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki,
Abaroma 1:16
Imirongo ikikije uyu
1:15 ni cyo gituma ku bwanjye nshaka kubabwira ubutumwa bwiza namwe abari i Roma.
1:16 Erega ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni: kuko ari imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukizwa, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki,
1:17 kuko muri bwo ari na mo gukiranuka kuva ku Mana guhishurirwa, guheshwa no kwizera kugakomezwa na ko, nk’uko byanditswe ngo “Ukiranuka azabeshwaho no kwizera!”