Kandi ubwo banze kumenya Imana, ni cyo cyatumye Imana ibareka ngo bagire imitima yabaye akahebwe bakora ibidakwiriye.
Abaroma 1:28
Imirongo ikikije uyu
1:27 Kandi n’abagabo ni uko, bareka kugirira abagore ibyo imibiri yabo yaremewe, bashyushywa no kurarikirana. Abagabo bagirirana n’abandi bagabo ibiteye isoni, bituma mu mibiri yabo bagarurirwa ingaruka mbi ikwiriye kuyoba kwabo.
1:28 Kandi ubwo banze kumenya Imana, ni cyo cyatumye Imana ibareka ngo bagire imitima yabaye akahebwe bakora ibidakwiriye.
1:29 Buzuye gukiranirwa kose n’ububi, no kurarikira n’igomwa, buzuye n’ishyari n’ubwicanyi, n’intonganya n’ubugambanyi no gukina ku mubyimba, no gusebaniriza mu byongorerano,