Ariko se niba gukiranirwa kwacu guhamya gukiranuka kw’Imana tuvuge iki? Mbese Imana irakiranirwa kuko ihanisha umujinya? (Ibyo mbivuze nk’umuntu.)
Abaroma 3:5
Imirongo ikikije uyu
3:4 Ntibishoboka! Ahubwo Imana iboneke ko ari inyangamugayo, nubwo umuntu wese yaba umubeshyi nk’uko byanditswe ngo “Mu magambo yawe uboneke ko ukiranuka, Kugira ngo utsinde nucirwa urubanza.”
3:5 Ariko se niba gukiranirwa kwacu guhamya gukiranuka kw’Imana tuvuge iki? Mbese Imana irakiranirwa kuko ihanisha umujinya? (Ibyo mbivuze nk’umuntu.)
3:6 Ntibishoboka! Iyo biba bityo Imana yazacira ite abari mu isi ho iteka?