kuko ubwo igicumuro cy’umwe cyateye ko urupfu rwimikwa n’umwe, ni na ko abahawe ubuntu busesekaye n’impano yo gukiranuka bazarushaho kwimikanwa ubugingo n’umwe ari we Yesu Kristo.
Abaroma 5:17
Imirongo ikikije uyu
5:16 Iherezo ry’ubwo buntu ntirigira isano n’iry’icyaha cy’uwo muntu umwe, kuko iherezo ry’icyo cyaha ryari iryo gucirwa ho iteka, naho iherezo ry’iyo mpano y’ubuntu yatanzwe ku bw’ibicumuro byinshi n’ugutsindishirizwa,
5:17 kuko ubwo igicumuro cy’umwe cyateye ko urupfu rwimikwa n’umwe, ni na ko abahawe ubuntu busesekaye n’impano yo gukiranuka bazarushaho kwimikanwa ubugingo n’umwe ari we Yesu Kristo.
5:18 Nuko rero, ubwo igicumuro cy’umuntu umwe cyateye ko abantu bose bacirwa ho iteka, ni na ko icyo gukiranuka cyakozwe n’umuntu umwe cyahesheje abantu bose gutsindishirizwa, bagahabwa ubugingo.