Ariko noneho ntitugitwarwa n’amategeko, kuko twapfuye ku mategeko yari atuboshye. Ni cyo gituma turi imbata mu bubata bushya bw’Umwuka, butari bwa bundi bwa kera bw’inyuguti.
Abaroma 7:6
Imirongo ikikije uyu
7:5 Ubwo twari tukiri abantu ba kamere, irari ry’ibibi ryabyukijwe n’amategeko ryakoreraga mu ngingo zacu, kugira ngo ryere imbuto z’urupfu.
7:6 Ariko noneho ntitugitwarwa n’amategeko, kuko twapfuye ku mategeko yari atuboshye. Ni cyo gituma turi imbata mu bubata bushya bw’Umwuka, butari bwa bundi bwa kera bw’inyuguti.
7:7 Nuko rero tuvuge iki? Amategeko ni icyaha? Ntibikabeho! Icyakora simba naramenye icyaha iyo ntakimenyeshwa n’amategeko, kuko ntaba naramenye kwifuza iyaba amategeko atavuze ngo “Ntukifuze.”