kuko ari Abisirayeli, umugabane wabo ukaba uwo guhinduka abana b’Imana no guhabwa icyubahiro, n’amasezerano n’amategeko, n’imihango yo gukorera Imana.
Abaroma 9:4
Imirongo ikikije uyu
9:3 Ndetse nakwiyifuriza kuvumwa no gutandukanywa na Kristo ku bwa bene wacu, ari bo b’umuryango wanjye ku mubiri
9:4 kuko ari Abisirayeli, umugabane wabo ukaba uwo guhinduka abana b’Imana no guhabwa icyubahiro, n’amasezerano n’amategeko, n’imihango yo gukorera Imana.
9:5 Ni bo bakomotse kuri ba sogokuruza ndetse ni bo Kristo yakomotseho ku mubiri, ni we utegeka byose, ni na we Mana ishimwa iteka ryose, Amen.