Abahisi bakubita mu mashyi ku bwawe,Barimyoza bakazunguriza umutwe umukobwa w’i Yerusalemu bati“Mbese uyu ni wa murwa abantu bariburaga,Ko ari mwiza bihebuje n’umunezero w’isi yose?”
Amaganya 2:15
Imirongo ikikije uyu
2:14 Abahanuzi bawe beretswe iby’ubusa n’iby’ubupfu ku bwawe, Kandi ntibakugaragarije igicumuro cyawe,Kugira ngo bagarure abawe bajyanywe ari imbohe.Ahubwo beretswe ibiguhanurira ibinyoma,Byatumye ucibwa.
2:15 Abahisi bakubita mu mashyi ku bwawe,Barimyoza bakazunguriza umutwe umukobwa w’i Yerusalemu bati“Mbese uyu ni wa murwa abantu bariburaga,Ko ari mwiza bihebuje n’umunezero w’isi yose?”
2:16 Abanzi bawe bose barakwasamiye,Barakwimyoza bahekenya amenyo.Bati “Twamumize bunguri,Ni ukuri uyu ni wo munsi twari dutegereje,None turawubonye, turawuruzi.”