Yaciye ihembe rya Isirayeli ryose abitewe n’uburakari bukaze,Yahinnye ukuboko kwe kw’iburyo imbere y’abanzi,Kandi yatwitse Yakobo amumerera nk’umuriro ugurumana,Ukongora impande zose.
Amaganya 2:3
Imirongo ikikije uyu
2:2 Umwami yoreje ubuturo bwose bwa Yakobo ntiyamubabarira,Yashenye ibihome by’umukobwa wa Yuda abitewe n’umujinya,Yabitsinze hasi yanduza n’ubwami n’ibikomangoma byabwo.
2:3 Yaciye ihembe rya Isirayeli ryose abitewe n’uburakari bukaze,Yahinnye ukuboko kwe kw’iburyo imbere y’abanzi,Kandi yatwitse Yakobo amumerera nk’umuriro ugurumana,Ukongora impande zose.
2:4 Yamuforeye umuheto nk’umwanzi,Yahagaze abanguye ukuboko kwe kw’iburyo nk’umubisha.Yishe abanyagikundiro bose,Yasutse uburakari bwe mu ihema ry’umukobwa w’i Siyoni,Bwaka nk’umuriro.