Ariko nzohereza inkongi, nzashumika inzu ya Hazayeli, kandi zizakongora amanyumba ya Benihadadi.
Amosi 1:4
Imirongo ikikije uyu
1:3 Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu by’i Damasiko, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko bahurishije i Galeyadi ibibando by’ibyuma.
1:4 Ariko nzohereza inkongi, nzashumika inzu ya Hazayeli, kandi zizakongora amanyumba ya Benihadadi.
1:5 Nzamenagura ibyuma byugariye i Damasiko, nzatsembaho abatuye mu gikombe cyo muri Aveni, kandi n’uwitwaje umuringiso w’inkoni y’ubwami nzamutsemba, ashire mu muryango w’inzu ya Edeni, kandi ubwoko bw’Abasiriya buzajyanwa i Kiri ari imbohe.” Ni ko Uwiteka avuga.