Amosi 2:10

Kandi nabakuye mu gihugu cya Egiputa mbayobora mu butayu imyaka mirongo ine, kugira ngo muhindūre igihugu cy’Abamori.

Imirongo ikikije uyu

2:9 “Kandi ni jye warimburiye Umwamori imbere yabo, uburebure bwe bwari nk’uburebure bw’imyerezi, kandi yari akomeye nk’imyela, ariko natsembyeho imbuto ze nturutse hejuru, n’imizi ye nturutse hasi.

2:10 Kandi nabakuye mu gihugu cya Egiputa mbayobora mu butayu imyaka mirongo ine, kugira ngo muhindūre igihugu cy’Abamori.

2:11 Kandi mu bahungu banyu nahagurukijemo abahanuzi no mu basore banyu Abanaziri. Mbese si ko byabaye mwa Bisirayeli mwe?” Ni ko Uwiteka abaza.

Ubuhinduzi n’inkomoko