“Kandi nabimye imvura hari hasigaye amezi atatu isarura rikagera, nahaye umudugudu umwe imvura ntuma uwundi utayibona, umurima umwe waguwemo n’imvura, undi uyibuze uruma.
Amosi 4:7
Imirongo ikikije uyu
4:6 “Nanjye nabategetse ko akanwa kanyu kicara ubusa mu midugudu yanyu yose, mubura ibyokurya aho mutuye hose, ariko ntibyatuma mungarukira. Ni ko Uwiteka avuga.
4:7 “Kandi nabimye imvura hari hasigaye amezi atatu isarura rikagera, nahaye umudugudu umwe imvura ntuma uwundi utayibona, umurima umwe waguwemo n’imvura, undi uyibuze uruma.
4:8 Nuko abo mu midugudu ibiri cyangwa itatu bajyaga kunywa amazi mu mudugudu umwe ntibashire inyota, ariko ntibyatuma mungarukira. Ni ko Uwiteka avuga.