Naho bakwiyimbira ngo bajye ikuzimu, aho na ho ukuboko kwanjye kwahabafatira, naho bakurira ngo bajye mu ijuru, aho na ho nabamanurayo.
Amosi 9:2
Imirongo ikikije uyu
9:1 Nabonye Umwami ahagaze iruhande rw’igicaniro ati “Kubita inkingi yo mu ruhamo rw’umuryango kugira ngo inkomanizo zinyeganyege, ubimenagurire ku mitwe yabo bose, kandi usigaye wo muri bo nzamwicisha inkota. Nta n’umwe muri bo uzabona uko ahunga, ndetse nta n’umwe muri bo uzarokoka.
9:2 Naho bakwiyimbira ngo bajye ikuzimu, aho na ho ukuboko kwanjye kwahabafatira, naho bakurira ngo bajye mu ijuru, aho na ho nabamanurayo.
9:3 Kandi naho bakwihisha mu mpinga ya Karumeli nahabagenzereza nkabakurayo, naho banyihisha imuhengeri mu nyanja, aho na ho nategeka inzoka ikahabarira.