Uwiteka Imana amugabiza Yehoyakimu umwami w’Abayuda hamwe n’ibintu bimwe byo mu nzu y’Imana, abijyana mu gihugu cy’i Shinari mu rusengero rw’imana ye, maze abishyira mu nzu y’ububiko bwayo.
Daniyeli 1:2
Imirongo ikikije uyu
1:1 Mu mwaka wa gatatu Yehoyakimu umwami w’Abayuda ari ku ngoma, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yateye i Yerusalemu arahagota.
1:2 Uwiteka Imana amugabiza Yehoyakimu umwami w’Abayuda hamwe n’ibintu bimwe byo mu nzu y’Imana, abijyana mu gihugu cy’i Shinari mu rusengero rw’imana ye, maze abishyira mu nzu y’ububiko bwayo.
1:3 Nuko umwami ategeka Ashipenazi umutware w’inkone ze, kuzana abana b’abasore bamwe bo mu Bisirayeli bo mu muryango w’umwami, n’ab’imfura bandi