Aherako arambwira ati “Witinya Daniyeli, kuko uhereye ku munsi watangiriyeho gushishikarira gusobanukirwa no kwicisha bugufi imbere y’Imana yawe, amagambo yawe yarumviswe kandi ni yo anzanye.
Daniyeli 10:12
Imirongo ikikije uyu
10:11 Arambwira ati “Yewe Daniyeli mugabo ukundwa cyane, umva amagambo ngiye kukubwira, haguruka weme kuko uyu munsi ngutumweho.” Amaze kumbwira iryo jambo ndahaguruka, mpagarara ntengurwa.
10:12 Aherako arambwira ati “Witinya Daniyeli, kuko uhereye ku munsi watangiriyeho gushishikarira gusobanukirwa no kwicisha bugufi imbere y’Imana yawe, amagambo yawe yarumviswe kandi ni yo anzanye.
10:13 Ariko umutware w’ibwami bw’u Buperesi amara iminsi makumyabiri n’umwe ambuza. Nyuma Mikayeli, umwe wo mu batware bakomeye aza kuntabara, ntinda mu bami b’u Buperesi.