Muri iyo minsi, jyewe Daniyeli namaze ibyumweru bitatu ndira.
Daniyeli 10:2
Imirongo ikikije uyu
10:1 Mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya Kūro umwami w’i Buperesi, Daniyeli wahimbwe Beluteshazari hariho icyo yeretswe kandi cyari icy’ukuri, ari cyo ntambara zikomeye. Amenya icyo ari cyo, ibyo yeretswe biramusobanukira.
10:2 Muri iyo minsi, jyewe Daniyeli namaze ibyumweru bitatu ndira.
10:3 Nta mutsima naryaga nubwo ari mwiza, nta nyama cyangwa vino, nta cyo nasamiraga kandi sinihezuraga kugeza aho ibyo byumweru uko ari bitatu byose bishiriye.