Icyo gihe benshi bazahagurutswa no kurwanya umwami w’ikusi, kandi ab’inguguzi bo mu bwoko bwawe bazahaguruka kugira ngo basohoze ibyerekanywe mu nzozi, ariko bazagwa.
Daniyeli 11:14
Imirongo ikikije uyu
11:13 kuko umwami w’ikasikazi azagaruka akagaba ingabo ziruta iza mbere, kandi nihashira imyaka azazana n’ingabo nyinshi n’ibintu byinshi.
11:14 Icyo gihe benshi bazahagurutswa no kurwanya umwami w’ikusi, kandi ab’inguguzi bo mu bwoko bwawe bazahaguruka kugira ngo basohoze ibyerekanywe mu nzozi, ariko bazagwa.
11:15 Nuko umwami w’ikasikazi azaza atere umudugudu ugoswe n’inkike z’amabuye zikomeye, azazirundaho ikirundo cyo kuririraho ahereko awutsinde. Ingabo z’umwami w’ikusi ndetse n’intore ze ntizizamushobora, ntizizagira amaboko yo kumwimira.