Nuko none ngiye kukwereka iby’ukuri. Hazima abandi bami batatu i Buperesi, ariko uwa kane uzima azarusha ba batatu bose ubutunzi cyane. Namara kugwiza imbaraga ku bw’ubutunzi bwe, azahagurutsa ingabo ze zose kurwanya ubwami bw’u Bugiriki.
Daniyeli 11:2
Imirongo ikikije uyu
11:1 “Kandi nanjye, mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Dariyo w’Umumedi, nahagurukijwe no kumufasha no kumukomeza.
11:2 Nuko none ngiye kukwereka iby’ukuri. Hazima abandi bami batatu i Buperesi, ariko uwa kane uzima azarusha ba batatu bose ubutunzi cyane. Namara kugwiza imbaraga ku bw’ubutunzi bwe, azahagurutsa ingabo ze zose kurwanya ubwami bw’u Bugiriki.
11:3 “Kandi hazima umwami ukomeye uzategesha imbaraga nyinshi, agenze uko yishakiye,