Kandi uwo mwami ntazita ku mana za ba sekuruza, cyangwa ku gushaka abagore cyangwa ku cyitwa imana cyose, kuko azishyira hejuru ngo asumbe byose.
Daniyeli 11:37
Imirongo ikikije uyu
11:36 “Nuko uwo mwami azakora uko ashatse, yigire munini yishyire hejuru ngo asumbe imana zose, kandi azavuga ibikomeye bisuzuguza Imana nyamana. Azishyira yizane kugeza aho uburakari buzasohorera, kuko ibyagambiriwe bizasohozwa.
11:37 Kandi uwo mwami ntazita ku mana za ba sekuruza, cyangwa ku gushaka abagore cyangwa ku cyitwa imana cyose, kuko azishyira hejuru ngo asumbe byose.
11:38 Ahubwo mu cyimbo cyayo azubaha imana y’ibihome, nuko imana ba sekuruza batigeze kumenya azayubahisha izahabu n’ifeza, n’amabuye y’igiciro cyinshi n’ibintu by’igikundiro.