Daniyeli 11:6

Nihashira imyaka bazuzura, kuko umukobwa w’umwami w’ikusi azasanga umwami w’ikasikazi kugira ngo abuzuze, ariko uwo mukobwa azabura imbaraga z’amaboko ye, uwo mugabo na we ubwe ntazahagarara ngo akomere, n’amaboko ye na yo ni uko, ariko uwo mukobwa azatanganwa n’abamuzanye n’umubyeyi we, n’uwamukomezaga icyo gihe.

Imirongo ikikije uyu

11:5 “Nuko umwami w’ikusi azakomera, ariko umwe wo mu batware be azamurusha amaboko ahereko atware, kandi ubutware bwe buzakomera cyane.

11:6 Nihashira imyaka bazuzura, kuko umukobwa w’umwami w’ikusi azasanga umwami w’ikasikazi kugira ngo abuzuze, ariko uwo mukobwa azabura imbaraga z’amaboko ye, uwo mugabo na we ubwe ntazahagarara ngo akomere, n’amaboko ye na yo ni uko, ariko uwo mukobwa azatanganwa n’abamuzanye n’umubyeyi we, n’uwamukomezaga icyo gihe.

11:7 Ariko umwe wo mu rubyaro rwe wakomotse ku gishitsi cye, azahaguruka yime ingoma ya sekuruza, azajya mu ngabo yinjire mu bihome by’umwami w’ikasikazi abigirire uko ashaka, yerekane imbaraga ze.

Ubuhinduzi n’inkomoko