Kandi uzakurikirwa n’ubundi bwami budahwanije n’ubwawe gukomera, kandi hazaba ubundi bwami bwa gatatu bw’imiringa butegeke isi yose.
Daniyeli 2:39
Imirongo ikikije uyu
2:38 yaguhaye n’inyamaswa zo mu gasozi n’ibisiga byo mu kirere by’aho abantu baba hose, ibishyira mu kuboko kwawe ngo ubitegeke byose. Nuko nyagasani, wa mutwe w’izahabu ni wowe.
2:39 Kandi uzakurikirwa n’ubundi bwami budahwanije n’ubwawe gukomera, kandi hazaba ubundi bwami bwa gatatu bw’imiringa butegeke isi yose.
2:40 Ariko ubwami bwa kane buzakomera nk’icyuma, kuko ibyuma ari byo bimenagura ibintu byose bikabijanjagura, kandi nk’uko ibyuma bimenagura ibintu byose, ni ko ubwo bwami buzamenagura bukajanjagura butyo.