Nuko ku ngoma z’abo bami, Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami butazarimbuka iteka ryose, kandi ubutware bwabwo ntibuzazungurwa n’irindi shyanga, ahubwo buzamenagura ubwo bwami bwose bukabutsembaho kandi buzahoraho iteka ryose.
Daniyeli 2:44
Imirongo ikikije uyu
2:43 Kandi nk’uko wabonye ibyuma bivanzwemo ibumba, ni ko bazivanga n’urubyaro rw’abantu, ariko ntibazafatana nk’uko ibyuma bitavanga n’ibumba.
2:44 Nuko ku ngoma z’abo bami, Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami butazarimbuka iteka ryose, kandi ubutware bwabwo ntibuzazungurwa n’irindi shyanga, ahubwo buzamenagura ubwo bwami bwose bukabutsembaho kandi buzahoraho iteka ryose.
2:45 Uko wabonye ibuye ryavuye ku musozi ritarimbuwe n’intoki, rikamenagura ibyuma n’imiringa n’ibumba n’ifeza n’izahabu, ni uko Imana ikomeye yahishuriye umwami ibizaba mu bihe bizaza. Kandi izo nzozi ni iz’ukuri, no gusobanurwa kwazo ntiguhinyurwa.”