“Ibyo neretswe ndi ku gisasiro ngibi: nabonye uwera wagizwe umurinzi amanuka ava mu ijuru,
Daniyeli 4:10
Imirongo ikikije uyu
4:9 Ibibabi byacyo byari byiza, cyari gihunze imbuto nyinshi kandi muri cyo harimo ibyokurya bihaza abantu bose. Inyamaswa zo mu ishyamba zahundagaraga mu gicucu cyacyo, ibisiga byo mu kirere byabaga mu mashami yacyo, kandi ibyari bifite umubiri byose byatungwaga na cyo.
4:10 “Ibyo neretswe ndi ku gisasiro ngibi: nabonye uwera wagizwe umurinzi amanuka ava mu ijuru,
4:11 ararangurura ati ‘Tsinda icyo giti ugikokoreho amashami, ugihungureho ibibabi, unyanyagize imbuto zacyo, kugira ngo inyamaswa zikive munsi kandi n’ibisiga bive mu mashami yacyo.