Ariko igishyitsi n’imizi byacyo ubihambirize ibyuma n’imiringa, ubirekere mu gitaka mu bwatsi bwo ku gasozi, kugira ngo kijye gitondwaho n’ikime kiva mu ijuru, kandi kirishane n’inyamaswa ubwatsi bwo ku gasozi.
Daniyeli 4:12
Imirongo ikikije uyu
4:11 ararangurura ati ‘Tsinda icyo giti ugikokoreho amashami, ugihungureho ibibabi, unyanyagize imbuto zacyo, kugira ngo inyamaswa zikive munsi kandi n’ibisiga bive mu mashami yacyo.
4:12 Ariko igishyitsi n’imizi byacyo ubihambirize ibyuma n’imiringa, ubirekere mu gitaka mu bwatsi bwo ku gasozi, kugira ngo kijye gitondwaho n’ikime kiva mu ijuru, kandi kirishane n’inyamaswa ubwatsi bwo ku gasozi.
4:13 Maze umutima wacyo we kugumya kuba nk’uw’umuntu, ahubwo gihabwe umutima nk’uw’inyamaswa, kimere gityo ibihe birindwi.