Daniyeli 4:33

Icyo gihe nsubizwamo ubwenge, ubwiza burabagirana nahoranye bungarukamo, butuma ubwami bwanjye bugira icyubahiro. Maze abajyanama banjye n’abatware banjye baza kunshaka, mperako nkomezwa mu bwami bwanjye ndetse nongerwa icyubahiro cyinshi.

Imirongo ikikije uyu

4:32 Ariko abo mu isi yose ni nk’ubusa imbere yayo, ikora uko ishaka mu ngabo zo mu ijuru no mu bantu bo mu isi, kandi nta wubasha kuyikoma mu nkokora cyangwa kuyibaza ati “Uragira ibiki?”

4:33 Icyo gihe nsubizwamo ubwenge, ubwiza burabagirana nahoranye bungarukamo, butuma ubwami bwanjye bugira icyubahiro. Maze abajyanama banjye n’abatware banjye baza kunshaka, mperako nkomezwa mu bwami bwanjye ndetse nongerwa icyubahiro cyinshi.

4:34 None jyewe Nebukadinezari ndashimisha Umwami wo mu ijuru, ndamusingiza, ndamwubaha kuko imirimo ye yose ari iy’ukuri kandi inzira ze ari izigororotse, ariko abibone abasha kubacisha bugufi.

Ubuhinduzi n’inkomoko