Ariko yishyira hejuru, yinangira umutima bimutera kuba umunyagitinyiro mu byo yakoraga, ni ko gukurwa ku ntebe y’ubwami maze icyubahiro cye bakimukuraho.
Daniyeli 5:20
Imirongo ikikije uyu
5:19 Abantu b’amoko yose y’indimi zitari zimwe baramutinyaga, bagahindira imishyitsi imbere ye ku bw’icyubahiro Imana yamuhaye. Yicaga uwo ashatse kwica, akarokora uwo ashatse kurokora. Yogezaga uwo ashatse kogeza, agacisha bugufi uwo yashakaga gucisha bugufi.
5:20 Ariko yishyira hejuru, yinangira umutima bimutera kuba umunyagitinyiro mu byo yakoraga, ni ko gukurwa ku ntebe y’ubwami maze icyubahiro cye bakimukuraho.
5:21 Nuko yirukanwa mu bantu umutima we uhindurwa nk’uw’inyamaswa, abana n’imparage, akarisha nk’inka, umubiri we utondwaho n’ikime kiva mu ijuru kugeza aho yamenyeye ko Imana Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu, kandi ko ibwimikamo uwo ishatse.