Abibonye mu maso he hahinduka ukundi, gutekereza kwe kumuhagarika umutima. ingingo z’amatako ye zicika intege kandi amavi ye arakomangana.
Daniyeli 5:6
Imirongo ikikije uyu
5:5 Uwo mwanya haboneka intoki z’umuntu, zandika ku rusika ruhomye rw’inzu y’umwami aherekeye igitereko cy’itabaza, umwami abona ikiganza cyandika.
5:6 Abibonye mu maso he hahinduka ukundi, gutekereza kwe kumuhagarika umutima. ingingo z’amatako ye zicika intege kandi amavi ye arakomangana.
5:7 Umwami atera hejuru ati “Nimunzanire abapfumu n’Abakaludaya n’abacunnyi.” Abo banyabwenge b’i Babuloni baje umwami arababwira ati “Uri busome iyi nyandiko wese akansobanurira impamvu yayo, azambikwa umwenda w’umuhengeri n’umukufi w’izahabu mu ijosi, kandi azaba umutware wa gatatu mu bwami.”