“Hanyuma y’ibyo mbona indi nyamaswa isa n’ingwe, ku mugongo wayo yari ifite amababa ane asa n’ay’igisiga, kandi yari ifite imitwe ine, ihabwa ubutware.
Daniyeli 7:6
Imirongo ikikije uyu
7:5 “Ndongera mbona indi nyamaswa ya kabiri isa n’idubu yegutse uruhande rumwe, kandi yari itambitse imbavu eshatu mu mikaka yayo. Barayibwira bati ‘Byuka uconshomere inyama nyinshyi.’
7:6 “Hanyuma y’ibyo mbona indi nyamaswa isa n’ingwe, ku mugongo wayo yari ifite amababa ane asa n’ay’igisiga, kandi yari ifite imitwe ine, ihabwa ubutware.
7:7 “Hanyuma y’ibyo nitegereje mu byo neretswe nijoro, mbona inyamaswa ya kane iteye ubwoba y’inyamaboko n’imbaraga byinshi cyane. Yari ifite imikaka minini y’ibyuma, iconshomera ibintu irabimenagura, ibisigaye ibisiribangisha amajanja yayo. Ariko yari ifite itandukaniro n’izindi nyamaswa zose zayibanjirije, kandi yari ifite amahembe cumi.