“Nkomeza kwitegereza kugeza aho bashyiriyeho intebe z’ubwami, haza Umukuru nyir’ibihe byose aricara. Imyambaro ye yeraga nka shelegi, kandi umusatsi we wasaga n’ubwoya bw’intama bwera. Intebe y’ubwami bwe yasaga n’ibirimi by’umuriro, kandi inziga zayo zasaga n’umuriro ugurumana.
Daniyeli 7:9
Imirongo ikikije uyu
7:8 Nitegereje ayo mahembe mbona muri yo hameze irindi hembe ritoya. Imbere yaryo hakurwa amahembe atatu mu yari asanzwe, kandi kuri iryo hembe mbonaho amaso asa n’ay’umuntu, n’akanwa kavuga ibikomeye.
7:9 “Nkomeza kwitegereza kugeza aho bashyiriyeho intebe z’ubwami, haza Umukuru nyir’ibihe byose aricara. Imyambaro ye yeraga nka shelegi, kandi umusatsi we wasaga n’ubwoya bw’intama bwera. Intebe y’ubwami bwe yasaga n’ibirimi by’umuriro, kandi inziga zayo zasaga n’umuriro ugurumana.
7:10 Imbere ye hatembaga umuriro, uduhumbagiza baramukoreraga kandi inzovu incuro inzovu bari bamuhagaze imbere. Imanza zirashingwa, ibitabo birabumburwa.