Izo ngabo hamwe n’igitambo gihoraho, bihānwa mu butware bwaryo ku bw’igicumuro. Iby’ukuri ribijugunya hasi, rikajya ribasha ibyo rigambiriye.
Daniyeli 8:12
Imirongo ikikije uyu
8:11 Nuko ririkuza ndetse ryireshyeshya n’umugaba w’ingabo, rimukuraho igitambo gihoraho kandi ubuturo bwera burasenyuka.
8:12 Izo ngabo hamwe n’igitambo gihoraho, bihānwa mu butware bwaryo ku bw’igicumuro. Iby’ukuri ribijugunya hasi, rikajya ribasha ibyo rigambiriye.
8:13 Nyuma numva uwera avuga, maze undi wera abaza uwo wavugaga ati “Ibyo byerekanywe by’igitambo gihoraho n’igicumuro kinyagisha bizageza ryari, ubwo ubuturo bwera n’izo ngabo bizasiribangwa?”