Ariko akimbwira ndarabirana nk’usinziriye uko nakubamye, ankoraho arambyutsa.
Daniyeli 8:18
Imirongo ikikije uyu
8:17 Nuko ansanga aho nari mpagaze, ariko akiza ndatinya nikubita hasi nubamye, nuko arambwira ati “Umva yewe mwana w’umuntu, ibyo weretswe ni iby’igihe cy’imperuka.”
8:18 Ariko akimbwira ndarabirana nk’usinziriye uko nakubamye, ankoraho arambyutsa.
8:19 Arambwira ati “Umva, ngiye kukumenyesha ibizaba mu gihe cy’umujinya wo ku mperuka, kuko ari iby’igihe cy’imperuka cyategetswe.