Nkerekwa ibyo nagize ngo ndi ibwami i Shushani mu gihugu cya Elamu, ariko ubwo nabyerekwaga nari ku ruzi Ulayi,
Daniyeli 8:2
Imirongo ikikije uyu
8:1 Mu mwaka wa gatatu Umwami Belushazari ari ku ngoma, jyewe Daniyeli neretswe ibikurikira ibyo neretswe ubwa mbere.
8:2 Nkerekwa ibyo nagize ngo ndi ibwami i Shushani mu gihugu cya Elamu, ariko ubwo nabyerekwaga nari ku ruzi Ulayi,
8:3 nubuye amaso mbona impfizi y’intama ifite amahembe abiri, ihagaze ku ruzi. Ayo mahembe uko ari abiri yari maremare ariko rimwe ryasumbaga irindi, irirerire ni ryo ryaherukaga kumera.