Mbona iyo mpfizi y’intama igenda ishyamye yerekeye iburasirazuba n’ikasikazi n’ikusi, ntihagira inyamaswa ihangara kuyihagarara imbere, ntihaboneka ubasha kuziyikiza. Yagenzaga uko yishakiye, ikagira imbaraga.
Daniyeli 8:4
Imirongo ikikije uyu
8:3 nubuye amaso mbona impfizi y’intama ifite amahembe abiri, ihagaze ku ruzi. Ayo mahembe uko ari abiri yari maremare ariko rimwe ryasumbaga irindi, irirerire ni ryo ryaherukaga kumera.
8:4 Mbona iyo mpfizi y’intama igenda ishyamye yerekeye iburasirazuba n’ikasikazi n’ikusi, ntihagira inyamaswa ihangara kuyihagarara imbere, ntihaboneka ubasha kuziyikiza. Yagenzaga uko yishakiye, ikagira imbaraga.
8:5 Nkibyitegereza mbona haje isekurume y’ihene iturutse iburengerazuba igenda idakoza amaguru hasi, ikwira isi yose.Kandi iyo sekurume y’ihene yari ifite ihembe rigaragara cyane hagati y’amaso yayo.