“Noneho Nyagasani Mana yacu, nubwo wakuje ubwoko bwawe muri Egiputa amaboko yawe akomeye, ukihesha icyubahiro kugeza ubu, twaracumuye dukora nabi.
Daniyeli 9:15
Imirongo ikikije uyu
9:14 Ni cyo cyatumye Uwiteka atugenera ibyo byago akabiduteza, kuko Uwiteka Imana yacu ari yo ikiranuka mu mirimo yayo yose ikora, ariko twe ntituyumvira.
9:15 “Noneho Nyagasani Mana yacu, nubwo wakuje ubwoko bwawe muri Egiputa amaboko yawe akomeye, ukihesha icyubahiro kugeza ubu, twaracumuye dukora nabi.
9:16 Nyagasani, ndakwinginze ku bwo gukiranuka kwawe kose, uburakari bwawe bw’inkazi buve ku murwa wawe i Yerusalemu no ku musozi wawe wera, kuko i Yerusalemu n’ubwoko bwawe bihindutse igisuzuguriro mu bantu bose badukikije, ku bw’ibyaha byacu no gukiranirwa kwa ba sogokuruza bacu.