Nuko ubimenye, ubyitegereze yuko uhereye igihe bazategekera kubaka i Yerusalemu bayisana kugeza kuri Mesiya Umutware hazabaho ibyumweru birindwi, maze habeho ibindi byumweru mirongo itandatu na bibiri bahubake basubizeho imiharuro n’impavu, ndetse bizakorwa mu bihe biruhije.
Daniyeli 9:25
Imirongo ikikije uyu
9:24 “Ibyumweru mirongo irindwi bitegekewe ubwoko bwawe n’umurwa wera, kugira ngo ibicumuro bicibwe n’ibyaha bishire, no gukiranirwa gutangirwe impongano haze gukiranuka kw’iteka, ibyerekanywe n’ibyahanuwe bifatanishwe ikimenyetso, ahera cyane hasigwe amavuta.
9:25 Nuko ubimenye, ubyitegereze yuko uhereye igihe bazategekera kubaka i Yerusalemu bayisana kugeza kuri Mesiya Umutware hazabaho ibyumweru birindwi, maze habeho ibindi byumweru mirongo itandatu na bibiri bahubake basubizeho imiharuro n’impavu, ndetse bizakorwa mu bihe biruhije.
9:26 Ibyo byumweru uko ari mirongo itandatu na bibiri nibishira Mesiya azakurwaho, kandi nta cyo azaba asigaranye. Maze abantu b’umutware uzaza bazarimbure umurwa n’ubuturo bwera, uwo iherezo rye rizaba nk’utembanywe n’umwuzure w’amazi, intambara n’ibyago bizarinda bigeza imperuka. Ni ko bitegetswe.