Mpanga amaso Umwami Imana yanjye, mushakisha gusenga no kwinginga niyiriza ubusa, nambara ibigunira, nisiga ivu.
Daniyeli 9:3
Imirongo ikikije uyu
9:2 muri uwo mwaka wa mbere wo ku ngoma ye, jyewe Daniyeli nasomye ibitabo binsobanurira umubare w’imyaka i Yerusalemu hazamara hashenywe ko ari imyaka mirongo irindwi, byavuzwe n’ijambo ry’Uwiteka mu kanwa k’umuhanuzi Yeremiya.
9:3 Mpanga amaso Umwami Imana yanjye, mushakisha gusenga no kwinginga niyiriza ubusa, nambara ibigunira, nisiga ivu.
9:4 Nsenga Uwiteka Imana yanjye nyaturira nti “Nyagasani Mana nkuru y’igitinyiro, ikomeza gusohoza isezerano no kugirira ibambe abayikunda bakitondera amategeko yayo.