Esiteri 2:15

Nuko igihe cya Esiteri cyo kumurikirwa umwami gisohoye (ari we mukobwa wa Abihayili se wabo wa Moridekayi, wari waramureze nk’umwana we), nta cyo yasabaga keretse ibyo Hegayi inkone y’umwami umurinzi w’abagore yategekaga, kandi ashimwa n’abamurebaga bose.

Imirongo ikikije uyu

2:14 Yagendaga nimugoroba akagaruka mu gitondo, akajya mu nzu y’abagore ya kabiri akarindwa na Shashigazi inkone y’umwami yarindaga inshoreke, ntiyongere gusubira ku mwami keretse iyo umwami yamushakaga, akamuhamagaza mu izina.

2:15 Nuko igihe cya Esiteri cyo kumurikirwa umwami gisohoye (ari we mukobwa wa Abihayili se wabo wa Moridekayi, wari waramureze nk’umwana we), nta cyo yasabaga keretse ibyo Hegayi inkone y’umwami umurinzi w’abagore yategekaga, kandi ashimwa n’abamurebaga bose.

2:16 Nuko mu kwezi kwa cumi ari ko kwitwa Tebeti, mu mwaka wa karindwi wo ku ngoma y’Umwami Ahasuwerusi, Esiteri ashyirwa umwami muri kambere.

Ubuhinduzi n’inkomoko