Esiteri 3:12

Bukeye ku munsi wa cumi n’itatu w’ukwezi kwa mbere bahamagara abanditsi b’umwami, bandika ibyo Hamani ategetse byose babyoherereza ibisonga by’umwami, n’abatware b’intebe batwaraga ibihugu bye byose, n’ibikomangoma byo mu mahanga yose, igihugu cyose uko imyandikire yacyo iri, n’ishyanga ryose uko ururimi rwaryo ruri, babyandika mu izina ry’Umwami Ahasuwerusi bashyiraho n’ikimenyetso cy’impeta ye.

Imirongo ikikije uyu

3:11 Umwami abwira Hamani ati “Ifeza uzīhamanire, kandi ubwo bwoko ndabuguhaye ubugire uko ushaka.”

3:12 Bukeye ku munsi wa cumi n’itatu w’ukwezi kwa mbere bahamagara abanditsi b’umwami, bandika ibyo Hamani ategetse byose babyoherereza ibisonga by’umwami, n’abatware b’intebe batwaraga ibihugu bye byose, n’ibikomangoma byo mu mahanga yose, igihugu cyose uko imyandikire yacyo iri, n’ishyanga ryose uko ururimi rwaryo ruri, babyandika mu izina ry’Umwami Ahasuwerusi bashyiraho n’ikimenyetso cy’impeta ye.

3:13 Nuko bohereza inzandiko, baziha intumwa zizijyana mu bihugu by’umwami byose ngo bice Abayuda bose, abakuru n’abato, abana bato n’abagore, babarimbure babamareho umunsi umwe, ari wo munsi wa cumi n’itatu w’ukwezi kwa cumi n’abiri kwitwa Adari, kandi ngo bajyane ibintu byabo ho iminyago.

Ubuhinduzi n’inkomoko