Abona yuko gufata Moridekayi wenyine ari nta cyo bimaze, kuko bari bamubwiye ubwoko bwa Moridekayi. Ni cyo cyatumye Hamani ashaka uburyo bwo kurimbura Abayuda bose bari mu gihugu cya Ahasuwerusi cyose, ari bo bwoko bwa Moridekayi.
Esiteri 3:6
Imirongo ikikije uyu
3:5 Hamani abonye yuko Moridekayi atamupfukamiye ngo amuramye, ararakara cyane.
3:6 Abona yuko gufata Moridekayi wenyine ari nta cyo bimaze, kuko bari bamubwiye ubwoko bwa Moridekayi. Ni cyo cyatumye Hamani ashaka uburyo bwo kurimbura Abayuda bose bari mu gihugu cya Ahasuwerusi cyose, ari bo bwoko bwa Moridekayi.
3:7 Maze mu mwaka wa cumi n’ibiri Umwami Ahasuwerusi ari ku ngoma, mu kwezi kwa mbere kwitwa Nisani, baraguza inzuzi zitwa Puri imbere ya Hamani, baraguza iminsi yose n’amezi yose uko bikurikirana, bageze ku kwezi kwa cumi n’abiri kwitwa Adari.