Nuko Hamani ajyana imyambaro n’ifarashi, yambika Moridekayi amugendesha mu nzira yo mu murwa ahetswe n’ifarashi, arangururira imbere ye ati “Uku ni ko bazajya bagenza umuntu umwami akunze kubaha.”
Esiteri 6:11
Imirongo ikikije uyu
6:10 Nuko umwami abwira Hamani ati “Huta wende imyambaro n’ifarashi uko uvuze, ubigenze utyo Moridekayi Umuyuda wicara ku irembo ry’ibwami, ntihagira ikintu kibura mu byo uvuze byose.”
6:11 Nuko Hamani ajyana imyambaro n’ifarashi, yambika Moridekayi amugendesha mu nzira yo mu murwa ahetswe n’ifarashi, arangururira imbere ye ati “Uku ni ko bazajya bagenza umuntu umwami akunze kubaha.”
6:12 Hanyuma Moridekayi asubira ku irembo ry’ibwami. Ariko Hamani arihuta asubira iwe ababaye kandi yitwikiriye.